21 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Hefusiba. 2 Yakoze ibyo Yehova yanga, akora n’ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+