ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 14:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Abana banyu bazamara imyaka 40 ari abashumba mu butayu+ bazira ko mwampemukiye, kugeza igihe uwa nyuma muri mwe azapfira mu butayu.+

  • Kubara 32:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 ‘abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu+ narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batanyumviye n’umutima wabo wose.

  • Gutegeka kwa Kabiri 1:35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+

  • Zab. 95:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko irahira ifite uburakari iti:

      “Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”*+

  • Abaheburayo 3:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 None se, ni ba nde Imana yarakariye ikarahira ko batazaruhuka nk’uko na yo yaruhutse? Ese si ba bandi batumviye?

  • Yuda 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Ibyo byose musanzwe mubizi, ariko hari ikintu nshaka kubibutsa. Nubwo Yehova* yakijije abantu be akabakura mu gihugu cya Egiputa,+ nyuma yaho yarimbuye abataragaragaje ukwizera.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze