-
Abalewi 21:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umuntu ufite inenge ntazegere igicaniro ngo abitambe: Yaba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, uwaremaye, ufite izuru ryangiritse,* ufite amaguru cyangwa amaboko atareshya,
-
-
Yesaya 56:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Uku ni ko Yehova abwira abantu b’inkone bubahiriza amasabato yanjye kandi bagahitamo ibyo nishimira, bakubahiriza isezerano ryanjye:
5 “Nzabaha umwanya mu nzu yanjye kandi nibuke izina ryanyu,
Mbahe ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa.
Nzabaha izina rizagumaho kugeza iteka ryose,
Izina ritazakurwaho.
-