-
Gutegeka kwa Kabiri 15:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyakora ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azabahera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 15:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+
-
-
Luka 6:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Nanone niba muguriza* gusa abantu mwizeye ko bazabishyura, ni nde wabashima?+ Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha bizeye ko bazabishyura ibihwanye n’ibyo babagurije. 35 Mwe ntimukabigenze gutyo. Ahubwo mukomeze gukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mugurize abantu mutiteze ko bazabishyura.+ Icyo gihe ni bwo muzabona imigisha myinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose, kuko igirira neza indashima n’abagome.+
-