-
Yosuwa 12:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Sihoni+ umwami w’Abamori yabaga i Heshiboni, agategeka umujyi wa Aroweri,+ wari haruguru y’Ikibaya cya Arunoni. Yategekaga akarere kose kava hagati mu Kibaya cya Arunoni+ kakagera mu Kibaya cya Yaboki. Nanone yategekaga kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi. Yaboki yari umupaka utandukanya igihugu cye n’icy’Abamoni. 3 Yanategekaga kuva kuri Araba kugera ku Nyanja ya Kinereti*+ ugana iburasirazuba, akageza no ku Nyanja yo muri Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, ahagana iburasirazuba, ugana i Beti-yeshimoti. Mu majyepfo yageraga munsi y’umusozi wa Pisiga.+
-