-
Kubara 13:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Twabonyeyo n’Abanefili, bakomoka kuri Anaki,+ bakomoka ku Banefili, ku buryo twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo, kandi na bo ni ko batubonaga.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Nimwumve mwa Bisirayeli mwe! Dore uyu munsi mugiye kwambuka Yorodani,+ mujye mu bihugu bifite abaturage benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga mubyigarurire.+ Ni ibihugu bifite imijyi ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende cyane,+ 2 bituwe n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki,+ abo mwe ubwanyu muzi kandi mwumvise babavugaho ngo: ‘ni nde watsinda abahungu ba Anaki?’
-