-
Gutegeka kwa Kabiri 15:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+
-
-
Luka 6:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.+ Muzatega umwenda wanyu, babashyiriremo ibintu bikwiriye, bitsindagiye, bicugushije kandi byuzuye bikarenga. Ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.”
-
-
2 Abakorinto 9:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ariko nk’uko mubizi, iyo umuntu ateye imbuto nke asarura imyaka mike. Ariko iyo ateye imbuto nyinshi, asarura imyaka myinshi.+
-
-
1 Yohana 3:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 None se umuntu ufite ubushobozi bwo gufasha abandi maze akabona umuvandimwe we akennye, ariko akanga kumugaragariza impuhwe, ubwo koko yavuga ko akunda Imana?+
-