-
Intangiriro 38:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko Eri yakoraga ibidashimisha Yehova bituma Yehova amwica. 8 Yuda abibonye abwira Onani ati: “Shakana n’umugore wa mukuru wawe maze mugirane imibonano mpuzabitsina kugira ngo mukuru wawe azagire abana.”+
-
-
Rusi 4:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Bowazi aravuga ati: “Nugura iyo sambu na Nawomi, umenye nanone ko ugomba kuyigurana na Rusi w’Umumowabukazi, wapfushije umugabo, kugira ngo uwo mugabo we azakomeze kwitirirwa umurage we.”+
-
-
Mariko 12:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umugabo washatse apfuye agasiga umugore ariko agapfa nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.+
-