-
Gutegeka kwa Kabiri 29:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Mwese uyu munsi muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu, baba abatware b’imiryango yanyu, abayobozi banyu, abatware banyu, umugabo wese wo muri Isirayeli, 11 abana banyu, abagore banyu+ n’abanyamahanga+ bari muri mwe, kuva ku babashakira inkwi kugeza ku babavomera amazi. 12 Muhagaze hano kugira ngo mugirane na Yehova Imana yanyu isezerano ririho n’indahiro, iryo Yehova Imana yanyu agiye kugirana namwe uyu munsi,+ 13 kugira ngo abagire abe+ kandi abagaragarize ko ari Imana yanyu+ nk’uko yabibasezeranyije kandi akabirahirira ba sogokuruza banyu Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+
-