-
Gutegeka kwa Kabiri 21:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Umuntu naba afite umuhungu wananiranye kandi w’ikirara, wanga kumvira papa we na mama we,+ bakaba baramuhannye ariko akanga kumva,+ 19 ababyeyi be bazamufate bamushyire abayobozi b’umujyi ku marembo yawo, 20 maze babwire abayobozi b’umujyi wabo bati: ‘uyu muhungu wacu yarananiranye kandi ni icyigomeke. Ntatwumvira kandi ni umunyandanini+ n’umusinzi.’+ 21 Abagabo bose bo muri uwo mujyi bazamutere amabuye bamwice. Uko ni ko muzakura ikibi muri mwe kandi Abisirayeli bose bazabyumva batinye.+
-
-
Imigani 20:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Umuntu wifuriza ibibi papa we na mama we,
Itara rye rizazima igihe hazaba haje umwijima.+
-