-
Abalewi 26:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+ 17 Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babatsinda.+ Ababanga bose bazabasiribanga+ kandi muzahunga nta wubirukanye.+
-
-
Daniyeli 9:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho.
-