-
Abacamanza 3:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abisirayeli bamaze imyaka 18 bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu.+
-
-
Abacamanza 6:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova abateza Abamidiyani bamara imyaka irindwi+ bababuza amahoro. 2 Abamidiyani bakandamije Abisirayeli.+ Ni yo mpamvu Abisirayeli bashatse ahantu ho kwihisha* mu misozi, mu buvumo n’ahandi hantu umuntu adapfa kugera.+ 3 Iyo Abisirayeli bateraga imyaka, Abamidiyani, Abamaleki+ n’ab’Iburasirazuba+ barabateraga. 4 Barazaga bagashinga amahema bakabarwanya, bakangiza imyaka yose yeze mu mirima yabo kugeza i Gaza. Nta kintu na kimwe cyo kurya basigaga muri Isirayeli, nta n’intama, inka cyangwa indogobe+ babasigiraga. 5 Bazanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo ari benshi cyane nk’inzige+ kandi bo n’ingamiya zabo babaga ari benshi cyane,+ bakaza bakangiza ibiri mu gihugu.
-