16 Mu mijyi yo mu bihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mubituremo, ni ho honyine mutazagira umuntu uwo ari we wese murokora.+ 17 Ahubwo mugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yanyu yabibategetse,