-
Gutegeka kwa Kabiri 31:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Mose yandika ayo Mategeko+ ayaha abatambyi, ni ukuvuga Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova n’abayobozi b’Abisirayeli bose.
-
-
Nehemiya 8:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Akomeza kubasomera mu gitabo cy’amategeko+ mu ijwi riranguruye ari imbere y’Irembo ry’Amazi ahahurira abantu benshi, ahera mu gitondo cya kare ageza saa sita ari imbere y’abagabo n’abagore n’abandi bantu bashoboraga gusobanukirwa, kandi abantu bose bari bateze amatwi bitonze,+ bumva ibyasomwaga mu gitabo cy’Amategeko.
-