-
Kubara 21:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Hanyuma bahindura icyerekezo bazamukira mu Nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kurwana na bo ari kumwe n’ingabo ze zose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34 Yehova abwira Mose ati: “Ntimumutinye,+ kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose, kandi nkabaha igihugu cye.+ Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”+ 35 Nuko baramwica, bica abahungu be n’ingabo ze zose, ntihasigara n’umwe.+ Hanyuma bigarurira igihugu cye.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 3:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Yehova Imana yacu aduha na Ogi umwami w’i Bashani, aduha n’abantu be bose turabica ntihagira n’umwe urokoka.
-