-
Yosuwa 10:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Adoni-sedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni,+ Piramu umwami w’i Yaramuti, Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debiri umwami wa Eguloni ati:+ 4 “Nimuze mumfashe dutere Gibeyoni kuko yasezeranye na Yosuwa n’Abisirayeli ko bazabana mu mahoro.”+ 5 Nuko abo bami batanu b’Abamori,+ ni ukuvuga umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’uwa Eguloni, bishyira hamwe n’ingabo zabo, baragenda bagota Gibeyoni.
-