“Yehova Mana ya ba sogokuruza, ese nturi Imana mu ijuru+ kandi ukaba utegeka ibihugu byose?+ Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta wushobora kukurwanya.+
35 Abatuye isi bose ni nk’aho ari ubusa imbere yayo kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi. Nta muntu ushobora kuyibuza gukora icyo ishaka*+ cyangwa ngo ayibaze ati: ‘urakora ibiki?’+