-
Abacamanza 1:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe.* Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?” 15 Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo,* umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko Kalebu amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.
-