-
Kubara 26:29-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ ari we umuryango w’Abamakiri wakomotseho. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi ni we umuryango w’Abagileyadi wakomotseho. 30 Aba ni bo bahungu ba Gileyadi: Yezeri ari we umuryango w’Abayezeri wakomotseho, Heleki ari we umuryango w’Abaheleki wakomotseho, 31 Asiriyeli ari we umuryango w’Abasiriyeli wakomotseho, Shekemu ari we umuryango w’Abashekemu wakomotseho, 32 Shemida ari we umuryango w’Abashemida wakomotseho, na Heferi ari we umuryango w’Abaheferi wakomotseho.
-