-
Kubara 27:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Nuko abakobwa ba Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, bo mu miryango ikomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, baraza. Amazina y’abo bakobwa ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 2 Bahagarara imbere ya Mose, imbere y’umutambyi Eleyazari, imbere y’abatware+ n’imbere y’Abisirayeli bose, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, baravuga bati:
-
-
Yosuwa 14:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Uyu ni wo murage Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani, uwo Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli babahaye.+
-