ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”+

  • Kubara 33:55
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 55 “‘Nimutirukana abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahoro muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 20:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Mu mijyi yo mu bihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mubituremo, ni ho honyine mutazagira umuntu uwo ari we wese* murokora.+ 17 Ahubwo mugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yanyu yabibategetse,

  • Yosuwa 23:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”

  • Abacamanza 1:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Abisirayeli bamaze gukomera, bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze