12 None nimutoranye abagabo 12 mu miryango ya Isirayeli, ni ukuvuga umwe muri buri muryango.+ 13 Abatambyi bahetse Isanduku ya Yehova Umwami w’isi yose nibaba bagikandagiza ibirenge muri Yorodani, amazi yatembaga aturutse haruguru arahagarara, amere nk’urugomero.”+