-
Kubara 35:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “‘Ariko niba yamuhiritse mu buryo butunguranye atamwangaga cyangwa akamutera ikintu atagamije kumugirira nabi,+ 23 cyangwa agahirika ibuye atamubonye rikamugwira agapfa, akaba atamwangaga kandi atashakaga kumugirira nabi, 24 abaturage bazacire urubanza uwishe uwo muntu n’uhorera uwishwe bakurikije ibyo bintu byose.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 19:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Umuntu wese ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho, ni uwishe mugenzi we atabishaka kandi atari asanzwe amwanga.+ 5 Urugero, umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gushaka inkwi, ashobora kuzamura ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo akomeze kubaho.+ 6 Naho ubundi, uhorera uwishwe+ yakurikira uwishe uwo muntu, kuko aba akirakaye maze kubera ko urugendo ari rurerure akaba yamufatira mu nzira akamwica kandi atagombaga guhanishwa igihano cyo gupfa kuko atari asanzwe amwanga.+
-