ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 20:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+

  • Yosuwa 10:11-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Igihe bamanukaga i Beti-horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amabuye manini y’urubura, agenda abikubitaho barinda bagera Azeka, nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abo Abisirayeli bicishije inkota.

      12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati:

      “Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+

      Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”

      13 Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari.+ Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose. 14 Nta wundi munsi wigeze umera nk’uwo, haba mbere cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo,+ kuko Yehova ari we warwaniriraga Isirayeli.+

  • Yosuwa 10:40
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 40 Yosuwa yafashe akarere kose k’imisozi miremire, Negebu, Shefela+ n’akarere k’imisozi migufi, yica n’abami baho bose ntiyagira umuntu n’umwe asiga. Yishe abantu bose+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabitegetse.+

  • Yosuwa 10:42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 42 Yosuwa yatsindiye rimwe abo bami bose, afata n’ibihugu byabo kubera ko Yehova Imana ya Isirayeli ari we warwaniriraga Abisirayeli.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze