-
Yosuwa 1:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ahantu hose muzakandagiza ikirenge, nzahabaha nk’uko nabisezeranyije Mose.+ 4 Igihugu cyanyu kizahera ku butayu kigere kuri Libani no ku ruzi runini, ari rwo rwa Ufurate kandi kigere ku Nyanja Nini* mu burengerazuba.+ Kizaba kigizwe n’ibihugu byose by’Abaheti.+ 5 Mu buzima bwawe bwose nta muntu n’umwe uzakurwanya ngo agutsinde.+ Nzabana nawe nk’uko nabanye na Mose.+ Sinzagusiga wenyine cyangwa ngo ngutererane.+
-