-
Intangiriro 17:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti: “Nawe uzubahirize isezerano ryanjye, wowe n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. 10 Dore isezerano ngiranye nawe ari na ryo sezerano wowe n’abazagukomokaho mugomba kubahiriza: Umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.*+ 11 Muzajye mukebwa kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe.+
-