16 Batumye arakarira cyane imana zo mu bindi bihugu.+
Baramurakaje bitewe n’ibintu bibi cyane bakoze.+
17 Batambiye ibitambo abadayimoni aho kubitambira Imana.+
Batambiye ibitambo imana batigeze kumenya,
imana z’inzaduka,
Izo ba sogokuruza banyu batigeze bamenya.