-
Abacamanza 4:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongeye gukora ibyo Yehova yanga.+ 2 Nuko Yehova abateza* Yabini umwami w’i Kanani+ wategekaga i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, wari utuye i Harosheti-goyimu.+ 3 Abisirayeli batakira Yehova+ ngo abafashe kuko Yabini yari afite amagare y’intambara 900 ariho inziga zifite ibyuma bityaye cyane*+ kandi akaba yari amaze imyaka 20 abategekesha igitugu.+
-