-
Abacamanza 4:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ariko kubera ko Sisera yari ananiwe cyane, yahise asinzira. Nuko Yayeli umugore wa Heberi afata urubambo* rw’ihema n’inyundo, agenda yomboka aramwegera, amushinga urwo rubambo mu musaya, rurahinguranya rwinjira mu butaka. Nuko Sisera arapfa.+
22 Baraki aje akurikiye Sisera, Yayeli arasohoka aza kumusanganira, aramubwira ati: “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Yinjirana na we, asanga Sisera aryamye hasi yapfuye, urubambo rushinze mu musaya.
-