13 Yakomeje gusenga Imana, yemera ibyo ayisabye, isubiza isengesho rye, imusubiza ku butegetsi i Yerusalemu.+ Hanyuma Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+
15 Nuko akura mu nzu ya Yehova ibigirwamana byo mu bindi bihugu n’igishushanyo kibajwe,+ asenya n’ibicaniro byose yari yarubatse ku musozi w’inzu ya Yehova+ no muri Yerusalemu, byose ategeka ko babijugunya inyuma y’umujyi.