-
Abacamanza 3:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Arababwira ati: “Nimunkurikire kuko Yehova atumye mutsinda abanzi banyu, ari bo Bamowabu.” Nuko baramukurikira, bafata ibyambu bya Yorodani kugira ngo babuze Abamowabu kwambuka. Nta muntu n’umwe bemereye kwambuka.
-
-
Abacamanza 7:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Gideyoni yohereza intumwa mu karere kose k’imisozi miremire ya Efurayimu, ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke mutere Abamidiyani, mubatange ku byambu by’i Beti-bara no kuri Yorodani kandi muhashyire abasirikare kugira ngo bababuze kwambuka.” Nuko abasirikare bose bo muri Efurayimu bahurira hamwe bafata ibyambu byose by’i Beti-bara no kuri Yorodani.
-