-
Intangiriro 18:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ubwo muje iwanjye, reka mbazanire umugati murye mugarure imbaraga, nimurangiza mwigendere.” Na bo baravuga bati: “Urakoze. Ubikore nk’uko ubivuze.”
-
-
Intangiriro 18:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma Aburahamu ariruka ajya mu matungo ye, atoranya ikimasa cyiza kikiri gito maze agiha umugaragu we, na we agira vuba aragiteka.
-
-
Abacamanza 6:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ndakwinginze ntuve hano kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye impano.”+ Nuko aramusubiza ati: “Ndaguma hano kugeza aho uri bugarukire.” 19 Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, maze arawuteka afata n’ibiro hafi 11* by’ifu akoramo imigati itarimo umusemburo.+ Inyama azishyira mu cyibo, asuka isupu mu nkono, maze abizanira wa mumarayika munsi y’igiti kinini.
-