-
Abacamanza 14:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko bamubonye bamuzanira abasore 30 bo kumuherekeza.
-
-
Abacamanza 15:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nyuma yaho, mu gihe basaruraga ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w’ihene. Aribwira ati: “Ndifuza kwinjira ngasanga umugore wanjye mu cyumba cye.” Ariko sebukwe ntiyamwemerera kwinjira. 2 Aramubwira ati: “Natekereje ko wamwanze.”+ Ni yo mpamvu namuhaye umwe muri ba basore bari kumwe nawe.+ Ese urabona murumuna we atari we mwiza kumurusha? Ba ari we utwara.”
-