ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 19:47, 48
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 Ariko akarere kahawe abakomoka kuri Dani kababanye gato cyane.+ Ni yo mpamvu bateye i Leshemu+ barahafata, abaturage baho babicisha inkota. Barahafashe barahatura, ntibakomeza kuhita Leshemu ahubwo bahita Dani, izina rya sekuruza.+ 48 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Dani hakurikijwe imiryango yabo. Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.

  • Abacamanza 20:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Nuko Abisirayeli bose bahurira hamwe, uhereye ku b’i Dani+ ukageza ku b’i Beri-sheba, n’abo mu gihugu cy’i Gileyadi,+ bose bahurira hamwe imbere ya Yehova i Misipa.+

  • 1 Abami 4:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Igihe cyose Salomo yategekaga Abayuda n’Abisirayeli, bakomeje kugira amahoro. Buri wese yari afite umuzabibu we, afite n’igiti cy’umutini, uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.

  • 1 Abami 12:28, 29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Umwami amaze kugisha inama abajyanama be, akora ibimasa bibiri muri zahabu,+ abwira abantu ati: “Kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Nuko ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze