-
Gutegeka kwa Kabiri 13:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 17:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abamushinje ni bo bazabanza gufata iya mbere bamutere amabuye kugira ngo bamwice, hanyuma abandi bose na bo babone kumutera amabuye. Muzakure ikibi muri mwe.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 22:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Umugabo nafatwa agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’undi mugabo, bombi bazicwe, ari uwo mugabo ari n’uwo mugore.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri Isirayeli.
-
-
1 Abakorinto 5:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ntimugomba kwishimira ibyo bintu byabaye. None se ntimuzi ko agasemburo gake, gatubura igipondo cyose?+
-