ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 33:55
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 55 “‘Nimutirukana abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahoro muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 8:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza.

  • Yosuwa 23:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”

  • Abacamanza 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Imana yakoresheje ibyo bihugu kugira ngo igerageze Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarahaye ba sekuruza binyuze kuri Mose.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze