10 Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye. Hapfa abantu benshi cyane ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abasirikare 30.000. 11 Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+