-
Yosuwa 10:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Yehova atuma bagira ubwoba bwinshi, batinya Abisirayeli.+ Nuko Abisirayeli bicira i Gibeyoni Abamori benshi, barabirukankana, babamanura i Beti-horoni, bagenda babica kugeza Azeka n’i Makeda.
-
-
Abacamanza 4:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Yehova ateza urujijo+ Sisera n’amagare ye yose y’intambara n’ingabo ze zose, maze Baraki abicisha inkota. Sisera ava mu igare rye, ahunga n’amaguru.
-