-
1 Samweli 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nimugera mu mujyi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibari burye atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo. Iyo arangije, ni bwo abatumiwe batangira kurya. Ubwo rero nimuzamuke murahita mumubona.”
-
-
1 Samweli 9:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko umutetsi ahita aterura ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Samweli aramubwira ati: “Ibi bakuzaniye ni ibyo bari bakubikiye. Birye kuko ari ibyo baguteguriye kuri uyu munsi. Nari nababwiye ko mfite abashyitsi.” Uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.
-