26 Sawuli na we asubira iwe i Gibeya, aherekejwe n’abasirikare Yehova yari yashishikarije kujyana na we. 27 Ariko abantu b’ibyigomeke baravuga bati: “Ubu se, uyu azadukiza?”+ Baramusuzugura, banga no kugira impano bamuha.+ Ariko Sawuli aricecekera ntiyagira icyo avuga.