-
Yosuwa 18:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abakomoka kuri Benyamini bahawe umugabane hakurikijwe imiryango yabo kandi umurage wabo wari hagati y’akarere kahawe abakomoka kuri Yuda+ n’akahawe abakomoka kuri Yozefu.+ 12 Mu majyaruguru, umupaka wabo waheraga kuri Yorodani ugakomereza ku musozi w’i Yeriko+ ahagana mu majyaruguru, ukazamuka mu karere k’imisozi yo mu burengerazuba, ugakomereza mu butayu bw’i Beti-aveni.+
-