ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 8:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano yagiranye na ba sogokuruza banyu kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 1:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Imana ibwira Salomo iti: “Kubera ko ibyo ari byo umutima wawe wifuje, ukaba utasabye ubutunzi, ubukire n’icyubahiro, cyangwa ngo usabe ko abakwanga bapfa, cyangwa ngo usabe kumara imyaka myinshi, ahubwo ugasaba ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe gucira imanza abantu banjye naguhaye ngo ubabere umwami,+ 12 ubwenge n’ubumenyi uzabihabwa. Nanone nzaguha ubutunzi, ubukire n’icyubahiro abami bakubanjirije batigeze bagira kandi mu bazagukurikira nta n’umwe uzigera abigira.”+

  • Yobu 42:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Nuko Yehova aha Yobu umugisha, ku buryo yaje kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo yari afite mbere.+ Yaje gutunga intama 14.000, ingamiya 6.000, inka 2.000 n’indogobe z’ingore 1.000.+

  • Imigani 10:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire,+

      Kandi nta mibabaro awongeraho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze