-
1 Samweli 13:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 yatoranyije abagabo 3.000 mu Bisirayeli. Abagabo 2.000 muri bo bajyana na we i Mikimashi no mu karere k’imisozi miremire y’i Beteli, naho abandi 1.000 bajyana na Yonatani+ i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini, hanyuma abasigaye arabasezerera, buri wese ajya mu ihema rye. 3 Yonatani atera ingabo z’Abafilisitiya+ zari i Geba+ arazica, Abafilisitiya barabimenya. Sawuli ategeka ko bavuza ihembe+ mu gihugu cyose bavuga bati: “Nimwumve mwa Baheburayo mwe!”
-