-
2 Samweli 5:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Dawidi agisha Yehova inama, ariko aramubwira ati: “Ntuzamuke. Ahubwo uzenguruke ubaturuke inyuma, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru.* 24 Niwumva urusaku rumeze nk’urw’abasirikare bagenda hejuru y’ibyo bihuru, uhite ubatera, kuko icyo gihe Yehova ari bube akugiye imbere, ateye ingabo z’Abafilisitiya.”
-
-
2 Abami 6:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Igihe umugaragu w’umuntu w’Imana y’ukuri yabyukaga mu gitondo agasohoka, yabonye abasirikare benshi, bafite amafarashi n’amagare y’intambara bagose umujyi. Nuko abwira Elisa ati: “Turapfuye databuja, ubu se turakora iki?” 16 Ariko Elisa aramusubiza ati: “Wigira ubwoba+ kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kuruta abari kumwe na bo.”+
-