62 Bishatse mu bitabo ngo barebe abo bakomokagaho ariko ntibababona, bituma batemererwa kuba abatambyi.+ 63 Guverineri yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.+