12 Nuko ba bagabo babwira Loti bati: “Hari bene wanyu ufite ino aha? Baba abakwe bawe, abahungu bawe, abakobwa bawe, mbese abawe bose bari muri uyu mujyi. Bakure aha hantu! 13 Tugiye kuharimbura kuko Yehova yumvise abataka bahitotombera.+ None Yehova yadutumye ngo turimbure uyu mujyi.”