Abalewi 27:29 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 29 Ikindi kandi umuntu ugomba kwicwa ntazatangirwe ingurane,*+ ahubwo azicwe.+ Gutegeka kwa Kabiri 7:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Muzarimbure abantu bo mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azabaha ngo mubarimbure,+ ntimuzabagirire impuhwe.+ Ntimuzasenge imana zabo,+ kuko byazababera umutego.+ 1 Samweli 15:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+ 1 Samweli 15:9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Icyakora Sawuli n’ingabo ze barokora* Agagi n’intama nziza, n’inka nziza n’andi matungo yose abyibushye n’ibindi bintu byiza byose ntibabirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibitari bifite akamaro barabirimbura.
16 Muzarimbure abantu bo mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azabaha ngo mubarimbure,+ ntimuzabagirire impuhwe.+ Ntimuzasenge imana zabo,+ kuko byazababera umutego.+
3 None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabarokore.* Uzice+ abagabo n’abagore, abana hamwe n’impinja, wice inka n’intama n’ingamiya n’indogobe.’”+
9 Icyakora Sawuli n’ingabo ze barokora* Agagi n’intama nziza, n’inka nziza n’andi matungo yose abyibushye n’ibindi bintu byiza byose ntibabirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibitari bifite akamaro barabirimbura.