-
1 Samweli 17:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Dawidi abwira Sawuli ati: “Ntihagire umuntu ugira ubwoba bitewe n’uriya mugabo. Njyewe umugaragu wawe ndagenda ndwane n’uriya Mufilisitiya.”+
-
-
1 Samweli 17:36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+
-
-
1 Samweli 17:45, 46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Dawidi aramusubiza ati: “Uje kurwana nanjye witwaje inkota n’amacumu,+ ariko njye ndarwana nawe mu izina rya Yehova nyiri ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 46 Uyu munsi Yehova aramfasha nkwice+ nguce umutwe. Kandi uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, abantu bo ku isi bose bamenye ko muri Isirayeli hari Imana.+
-