9 Nuko umwuka mubi uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli+ igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira inanga.+ 10 Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimufatanye n’urukuta, ariko Dawidi ararikwepa ryishinga mu rukuta. Iryo joro Dawidi aratoroka arahunga.