-
1 Samweli 20:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Yonatani asubiza Sawuli ati: “Dawidi yaranyinginze ansaba uruhushya rwo kunyarukira i Betelehemu.+ 29 Yarambwiye ati: ‘Ndakwinginze, reka ngende kuko umuryango wacu uri butambe igitambo mu mujyi w’iwacu kandi mukuru wanjye ni we wabinsabye. None niba ubyemeye, reka nyaruke ndebe bakuru banjye.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza y’umwami.”
-